TWIBUKIRANYE IBYARANZE CONVETION YA AUSTRALIA
Nyakubahwa Padri Thomas NAHIMANA President wa Guverinoma y’urwanda ifite ikicaro mu buhungiro ubwo yagezaga ijambo kubari bitabiriye GREX CONVENTION AUSTRALIA.
Australia Queensland,Brisbane kuya 21 gashyantare 2025 nibwo abashyitsi benshi bari bategerezanijwe ubwuzu batangiye gushyika bakirwa n’abanyarwanda baturutse imihanda yose ya Austarlia, abakunzi ba GREX bari baje gushagara abo bashyitsi babakiranye akanyamuneza n amatsiko mesnhi dore ko byari ubusabane budasanzwe ku nshuti za GREX ziturutse hanze ya Australia n’izisanzwe zibarizwa Australia byari ibyishimo bose basuhuzanya banibutsanya bati DUHAGURUKE TWUBAKE abandi bati DUTAHE GAKONDO YACU.
Minisitiri w’intebe wa GREX Mme Marine UWIMANA ubwo yagezaga ijambo rye kubari bitabiriye GREX INTERNATIONAL CONVENTION AUSTRALIA 22 gashyantare 2025.
Abanyarwanda bakunda GREX bavuye ku isi hose basabana basuhuzanya
kuya 22 gashyantare nibwo umunsi nyirizina w’ihuriro(convention) wari wageze, ku isaha ya saa 13H13 Nyakubahwa Padri Thomas NAHIMANA yinjiye mu cyumba cy’inama cya Beenleigh Event Center aherekejwe na Minisitiri w’intebe Marine UWIMANA n’abandi ba minisitiri, umukuru w’inteko y’abadepite Bwana Tharcisse MUNYANKINDI n’umwungirije Mme Anastasia CARTER n’ umukuru w ingabo Ltn. Gen. Jacques KANYAMIBWA binjiye bakiranwa ibyishimo byinshi amashyi n’impundu ku banyarwanda bavuye imihanda yose y’isi baje kwiyumvira uburyo Nyakubahwa Padri Thomas NAHIMANA n’ikipe ye basobanurira ku mugaragaro umushinga bafitiye abanyarwanda URWANDA DUSHAKA KUBAKA.
Nyuma y’aho President Padri Thomas NAHIAMNA n’abandi bashyitsi bakuru bamuherekeje bagereye mu byicaro b yabo indirimbo z’ubahiriza ibihugu zararirimbwe habanje iy ihihugu cyaricyabakiriye Australia hakurikira iyubahiriza URWANDA. Hakurikiyeho kuzirikana abanyecongo bari kugwa mu ntambara ziterwa n’uRwanda.
Uhereye ibumoso Minisistiri Pres. Mme Claire Marie U.,Minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri Bwana Aaron N..Nyakubahwa Padri Thomas NAHIMANA,PM Mme Marine U.,Speaker Tharcisse M.,V/Speaker Anastasia C., Cheif of ARMY Staff Ltn Gen Jacques KANYAMIBWA.
Minisistiri w’intebe Mme Marine UWIMANA mu ijambo rye URWANDA DUSHAKA KUBAKA yadutangarije imibare y abagize inzego za GREX. Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta, ba Ambassadeurs, ba Burugumesitiri tugera muri 64,Inteko y’abadepite bagera kuri 40,Urukiko rwa Rubanda bagera 154,Abashinzwe kubungabunga umutekano w’abanyarwanda n’u Rwanda, ubu barimo bahugurwa bagera muri 60, bitegura ingabo z’igihugu.
Mu ijambo rye yagarutse ku bikorwa GREX yagezeho;
GREX ifasha abana bo mu makambi mu mashyamba kujya mu mashuri nibura y’ibanze n’ayisumbuye muri DRC, MALAWI. Twateye indi ntambe, ubu dufasha abana bagera kuri 3 biga mu cyiciro cya kaminuza 3.
Twahaye ubushobozi bw’ibanze impunzi zo muri DRC mu kureba uko bashobora kwihaza mu biribwa bahereye mu buhinzi, n’ubworozi.
GREX yafashije abanyarwanda ibaha urubuga batangiraho amatangazo bashakisha ababo batazi aho baherereye. Hari imiryango itari mike yabashije kongera guhura kubera iki gikorwa n’ubu kigikomeje.
GREX yafashije kandi bamwe mu Banyarwanda kugira urupapuro rubaranga cg urupapuro rw’inzira (Passport) ku barukeneye. Ubu bararukoresha mu ngeri zinyuranye: kwivuza, kwakira inkunga ndetse no kubaho bumva ko nibura bafite GAKONDO
Ububanyi n’amahanga nabwo bwateye indi ntambwe, President Padiri Thomas Nahimana yashoboye kwagura amarembo, dufite Guverinoma zumva kandi zemera gahunda n’umushinga wa GREX wo KUBAKA uRwanda dushaka:
Kuvuganira impunzi aho agatsiko ka FPR kigize akaraha kajya he kajya guhohotera, kuburabuza, no kwica impunzi z’abanyarwanda aho bazihungiye mu mahanga. Si abo gusa n’abandi batwitabaje mu bibazo binyuranye turabunganira, cyane cyane iyo barimo bavutswa uburenganzira bwabo nk’impunzi.
Aha mbibutse ko GREX igishingwa muri Gashyantare 2017, muri Kamena ikurikiyeho twaje guhura n’abategetsi ba Australia (Abadepite n’abaminisitiri).
Nyakubahwa President Padiri Thomas Nahimana yabonanye na President wa DRC Nyakubahwa Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo hari ibyo baganiriye nibyo biyemeje kuzafatanya.
Nyakubahwa Padri Thomas NAHIMANA hamwe na mugenziwe wa DRC Nyakubahwa Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo
Hari CONVENTIONS (Convention twayita ihuriro nkangurambaga) zatumye duhura n’abanyarwanda ndetse n’abakunzi ba GREX n’abandi babona ko impinduka mu Rwanda ikenewe, turahura tukungurana ibitekerezo, ingamba zafatwa mu kubaka u Rwanda dushaka. Kugeza ubu, hamaze kubaho conventions eshanu (5).Diplomacy kandi tuyikorana ubuhanga n’ubushishozi, mukaba mugenda mubona umusaruro wayo, aho ibihugu bitwemerera kuza kugira ihuriro nk’iri iwabo, bakanadufasha kubungabunga umutekano w’ababa bitabiriye ibikorwa bya CONVENTIONS na gahunda yose zigendana nazo.
Mu gusoza ijambo rye Minisistiri w’intebe Mme Marine UWIMANA yagarutse cyane kuri iri jambo ati
“Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhubungiro (GREX) iyobowe na Padiri Thomas Nahimana ije kubabera igisubizo mu butabera, mu bukungu, mu mibereho myiza, mu bubanyi n’amahanga, mu burezi, mu mihahirane n’ubufatanye n’amahanga, iterambere ry’igihugu, ubumwe bw’abanyarwanda no gusangura ibyiza by’igihugu ntawe uhejwe, twese tureshya imbere y’amategeko. GREX Ibijeje kubaka igihugu gitanga amahirwe angana kuri buri munyarwanda wese kandi gitanga ubutabera n’ubwisanzure kuri bose. Turabasaba kudushyigikira”.
Byari amshyi menshi ibyishimo n’amatsiko menshi kubari bitabiriye Convention ubwo Minisitiri Justin SAFARI yungangamo mu bushyushyarugamba bwe ati “TERIMBERE SUGIRA SAGAMBA TURAGUSHYIGIKIYE” nikoko GREX irashyigikiwe pe ubwo nibwo Nyakubahwa Padri Thomas NAHIMANA yafashe ijambo rye atangira asuhuza bose atubwira ati “IGIHUGU TWIFUZA KUBAKA” atanga n’urugero rw’umunyapolitiki ufunze Hakuzimana Rashid aho yavuze ati “twifuza igihugu kiryoshye”.
Yakomeje ijambo rye agira ati umushinga wa politiki mbere nambere si ibitekerezo gusa ahubwo ni abantu akomeza atuganiriza ku rugendo rwa GREX uburyo rutari urugendo nk’izindi. kuko ari URUGENDO RW’IMPINDURA MITEGEKERE Y’URWANDA.
Nyakubahwa Padri Thomas NAHIMANA yatweretse ko urugendo rwari ruruhanyije ariko atereka ko ruri kugera ku ndunduro ahumuriza abantu ati ikizere ni kigaruke mu karere. yakomeje ijambo rye ati:
Koko rero hari ibanga rikomeye rihatse byose numva nifuza kubamenyesha: Burya rero ibyo duharanira tubigeraho ari uko habonetse abantu babitekereza, bakabyifuza ku buryo bibahindukamo ikibatsi gituma bahaguruka bagashyira iruhande ibindi byose byari bibafitiye akamaro bagaharanira icyo ngicyo kugera bakigezeho. Njyewe guharanira iyi mpinduramitegekere turi gukozaho imitwe y'intoki, ntabwo byangwiririye. Narabitekereje , ndabyifuza koko, mbikorera “plani” ndahaguruka ntangira urugendo rwo kubiharanira.Kuba Perezida wa Repubulika niko kazi konyine njyewe nasabye , niko nifuza konyine kuko ariko nasanze kampa amahirwe yuzuye yo gufatanya namwe tukazahura kiriya gihugu, tukagikura ibuzimu, tukagisubiza ibuntu.
Biragaragara ko icy’ingenzi ari ukwemera guhara byose ngo ugere kucyo wifuza, washishojeho, wize neza ! Uyu munsi tuje kwicarana namwe Banyarwanda, ngo mudufashe gupanga urugamba. Twebwe twaricaye turarwiga neza dusanga twarutsinda ! Twafashe igihe gihagije cyo gusesengura, no gucugusa, no kubirindagura ubutegetsi bwa wa mutwe wiyise « KILLING MACHINE », dushyira ku mu nzani ibikorwa byose wagezeho ( BILAN), tubona gupanga uko tuzawukura mu nzira, tukawusimbuza ubutegetsi bufitiye rubanda akamaro (PLAN D’ACTION ).
Uyu munsi twifuzaga kubagezaho “details” z’ibyo tunenga FPR n’impinduka nziza twe tuzanye. Ibi ariko byafata umwanya muremure tudafite muri iyi Convention. Ndababwira ibyerekezo by’Ingenzi , hanyuma bamwe mu bayobozi b’inzego za GREX bababwire uko biteguye gushyira mu bikorwa ivugururwa n’imishinga mishya izahindura imibereho imibereho ya rubanda.
IBYO TUNENGA IMYAKA 30 Y’UBUTEGETSI BWA FPR (BILAN)
Mu rwego rwa politiki , FPR-Inkotanyi yinjije igihugu cy’u Rwanda mu butegetsi bw’igitugu gikabije , bwiyubatse bwisanisha cyane n’ingoma ya cyami na gihake , bukagendera ku ngengabitekerezo yahoze ari iy’Ishyaka rya Lunari, ku buryo bigaragara ko, igihugu cyiyubaka mu bice bibiri bisigana cyane(APARTHEID): hari abafatwa nk’abavukiye gutegeka, abandi bagafatwa nk’abavukiye kuba abagaragu.
Iki kimaze kumvikana neza, Ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi turabunenga duhereye ku bipimo by’ubukungu n’imibereho y’abaturage. Reka twerekane ibimenyetso bike muri byinshi :
1. Isuzumabikorwa rishingiye ku bukungu n’imibereho rigaragaza ko ibyagezwzho n’Ubutegetsi bwa FPR ari Urukozasoni rusa
2. Bagiye bakoresha ibarurishamibare rififittse bagatanga ibipimo by’ubukundu bidahuye n’ukuri
3. Rya terambere ry’agatangaza bagejejeho u Rwanda ni IGIPINDI gisa
4. U Rwanda ruracyabarirwa mu biguhu bya nyuma bikennye ku mugabane wa
5. Ubukungu bw’u Rwanda buracyashingiye ahanini ku nkunga zituruka hanze
6. Ubukungu bwihariwe na bake, rubanda nyamwinshi ikarushaho kugenda itindahara
7. Umutungo wigihugu hafi ya wose wahindutse akarima ka Perezida Paul Kagame n’umuryango we n’incuti ze za hafi
8. Igihugu cyishoye mu gufata imyenda irenze igipimo n’ingengo y’imari yacyo igahora mu gihombo
9. Agaciro kifaranga ry’u Rwanda kihomboye hasi ku buryo buteye ubwoba
10. Igihugu cyashoye ubusabusa mu burezi no mu kurengera ubuzima
11. Amafaranga y’umurengera ashorwa mu gisilikari
12.Umutungo w’igihugu urasahurwa ugahishwa mu mahanga
B. UKO TUZABIKOSORA
“IMPINDURAMITEKEREREZE REPUBULIKA YA KANE IZASHINGIRAHO”
Mu rwego rwa politiki
1.Kugira ngo tubashe kugira icyo twubaka cyagira akamaro, abenegihugu n’abagenerwabikorwa bose bagomba kumenya ko turi muri REPUBULIKA, bakemera kwakira imiterere y’ubwo butegetsi . Principe ya Repubulika ya Kane tuzashyiraho ni uko :
2.Abanyarwanda bose bavuka bareshya mu burenganzira, mu nshingano no mu mahirwe. Itandukaniro mu mibereho ya buri munsi rizashingire gusa ku mikoreshereze y' impano ya buri wese.
3.Mu benegihugu b’abanyarwanda , nta bavukiye gutegeka ngo abandi bavukire kubabera abagaragu.
4. Ubuhake n'ubukoloni (bwakorwa n'abanyamahanga cg abenegihugu) nta mwanya bigifite mu Rwanda. Bizafatwa nk'icyaha gikomeye cyane gisenya Repubulika.
INKINGI 5 Z’IGIHUGU DUSHAKA KUBAKA
1.GUSANA IMIBANIRE YACU NK'ABENEGIHUGU
(Réconciliation, cohésion sociale, Justice, Défense et Sécurité)
Kugira ngo Dusane imibanire yangiritse, dushobore kubana nk’abenegihugu bafite amahirwe angana :
(1)Leta n’Inzego z’ubutegezi zizagomba gushyira ingufu nyinshi mu Kugarura amahoro,ubwiyunge no gukumira umwiryane
(2) Tuzakora ibishoboka byose mu Kugarura umutekano n’amahoro hagati y’u Rwanda n’ibihugu duturanye
(3) Abakoze ibyaha bose bazagomba gukurikiranwa n’Inkiko, Uburenganzira bwa muntu buzahabwa intebe , ubwisanzure rusange n’ubw’itangazamakuru byubahirizwz
(4) Tuzakuraho « le système des privilèges »
(5) Tuzakora ibishoboka byose ngo impunzi zose zitahuke muri Gakondo mu mahoro.
2. GUTEZA IMBERE UBUKUNGU BW’IGIHUGU N’UBW’UMUTURAGE
1.« Abasangira ubusa bitana ibisambo bakarwana batazi ko boshywa n’inzara »Kizito Mihigo.
2.« Akanwa karya kakagucura karataka ntiwumve »
Tuzafata ingamba zose zituma ubukungu buzamuka
Mettre fin au modèle actuel qui perpétue l’économie d’extraction
3. Gushyira imbere ubukungu bushya buha rugari iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi
4. Gusubiza abenegihugu amasambu yabo gakondo
5. Gutangiza imishinga ihangira benshi imirimo (Mille Collines Mille projets)
6. Gufata ibyemezo bivugurura imikoreshereze y’imari ya Leta no kugarurira hafi amadeni igihugu gifata
7. Gukura inzitizi zibangamira irushanwa no gupiganwa(Concurrence)
8. Tuzashyyigikira ba Rwiyemezamirimo mu mishinga yabo mito n'iciriritse binyuze mu gutanga inkunga y'amafaranga, kugabanyirizwa imisoro n’Ubundi bufasha bwose buzakenerwa.
9. Tuzashyigikira cyane za Entreprise zikorera mu cyaro
10. Tuzashyiraho amategeko yorohereza ba Rwiyemezamirimo
11. Tuzashyigikira guteza imbere ubukerarugendo n’imyidagaduro
12. Tuzakoresha neza inkunga z’amahanga
3.UBUREZI, UBUVUZI, KWITEGANYIRIZA NO KUGOBOKA ABANYANTEGE NKE
(1) Leta izashyira imbaraga nyinshi mu guteza imbere uburezi
(2) Tuzakora ibishoboka byose ngo ireme ry’uburezi rizamuke
(3) Tuzaha mwalimu agaciro , ahugurwe bihagije, ahabweibikoresho akeneye mu kazi ke n’ umushahara ukwiye
(4) Leta izongera yite ku buvuzi bwa rubanda
(5) Tuzashyiraho ingamba zihammye zo kurengera imibereho rusange
4.KURENGERA IBIDUKIKIJE
(1)Tuzashyiraho amategeko arengera ibidukikije
(2) Tuzateza les energies renouvelables
5.UBUBANYI N'AMAHANGA
(1) Tuzitabira imishyikirano no gushyira umukono ku masezerano y'amahoro
(2) Tuzagira uruhare runini gusana umubano hagati y’abaturage bacu n’ab’ibihugu duturanye
(3) Tuzinjiza u Rwanda mu miryango y’ubufatanye bwa politiki n’ubukungu, ihuza u Rwanda b’ihugu byo mu Karere n’iby’amahanga
(4) Tuzahamagaza ibiganiro hagati y’u Rwanda n’ibihugu byose bifitanye amakimbirane n’u Rwanda by’umwihariko Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Nyakubahwa Padri Thomas NAHIMANA yasoje agira ati “Harakabaho Repubulika y’u Rwanda,Harakabaho Repubulika ya kane izaha abana bayo bose amahirwe angana,Harakabaho amahoro n’ubusabane mu Karere kacu”.
GREX CONVENTION AUSTRALIA yakomeje hagerwaho imihango itandukanye aho habayeho kwambikwa inyenyeri ku bitabiriye convention uko ari zose eshanu n abitabereye imwe bahawe inyenyeri zingana n’uko bitabiriye.
Mu by’ingenzi bitazibagirana mu byafatiweho imyanzuro ikomeye muri Australia Convention ni;
• Kuvugurura Ingabo z'igihugu, apartheid ishingiye ku bwoko n'inkomoko ikarangira burundu
Urukiko rwihariye ruzarenganura abarenganyijwe n'Inkiko Gacaca kimwe n'abageretsweho genocide barengana...*Rugakurikirana abacuruje ingingo z'abantu*Kimwe n'abayoboye n'abakozi b' ibigo byitwa Transit Centers na Réhabilitation Centers.
KUBAKA Basilika mpuzamatorero y'Ubwiyunge( Basilique de la reconciliation) i KIBEHO, igashyingurwamo( mu butaka) abanyarwanda banyanyagiye mu zibutso kandi igakomeza igasengerwamo
UKWEZI ngarukamwa kw'iterambere ry'amakomini
Gusubiza abaturage ubutaka gakondo, ibyo kubukodesha bikavaho, bose bagahabwa Inkondabutaka.
Gukuraho imisoro yose yagenewe gupyinagaza umuturage, hagasigara umusoro umwe ku muturage( ya 400 frw ya kera)
Gukuraho za Monopoles mu bukungu n'ubucuruzi
Gusubizaho Amakomini akagirwa ishingiro ry’iterambere
RWIYEMEZAMIRIMO uhaye abaturage nibura 10 akazi azashyigikirwa kandi yoroherezwe cyane mu bijyanye n' imisoro...
INKUNGA ya Leta ya 50$ us buri kwezi yo gufasha urubyiruko rutarafatisha ubuzima (18-25 ans)...(Ya yandi Inkotanyi zatangaga mu binyamakuru ngo babavuge neza ko bateje igihugu imbere)
*Abagore babyarira ubuntu muri Maternité za Leta. *Abana 0-3 bavurirwa ubuntu mu bitaro n'ibigo nderabuzima byose mu gihugu. *Abasaza barengeje imyaka 65........(Yayandi Inkotanyi zahaga ama-clubs y'Abamiliyoneri....)
Amashuri yisumbuye ya Leta azasubizaho Internat...( Ya yandi Inkotanyi zajyaga guhisha muri za Paradis fiscal).
Ishuri rikuru ryihariye ritegura abanyapolitiki n'abategetsi bakuru bakongererwa ubushobozi mu byerekeye kuyobora abaturage
MWALIMU azitabwaho ahabwe umushara ukwiye, kandi ahabwe ibikoresho byose bimufasha gukora neza umurimo we
Buri mwana azigishwa umwuga n'ururimi rumwa rw'amahanga rumutegurira kuzajya ku isoko ry'umurimo hanze y'u Rwanda
Kugarura CPGL ikongererwa ingufu n'inshingano zikanozwa.
Bukeye bwaho habayeho gukomeza kwakira abagana GREX banaganira nayo abifuza kuyiyoboka ndetse n’abashaka gushira amatsiko y’imikorere yayo aha twabibutsa ko iyo habaye GREX Convention habaho gahunda yo kuganira byihariye na Nyakubahwa Padri Thomas NAHIMANA. byarakomeje habaho gusangira no gusabana n’Imana muri GREX Breakfast Prayer https://www.youtube.com/watch?v=s7aQ0l64zfw&t=50s haboneka umwanya wo kubaza no gusubiza ibibazo byabajijwe Nyakubahwa President Padri Thomas NAHIMANA aho yafatanije n abandi banyacyubahiro bari bahari mu kubisubiza. https://www.youtube.com/watch?v=zj5R7aW645I&t=76s
Ntitwasoza tudashimiye abagize GREX bose bitabiriye GREX CONVENTION AUSTRALIA ndetse n inshuti za GREX ariko cyane ikipe ya Australia yabashije kwakira neza abashyitsi ndetse n’abitanze kubutunzi bwabo bwose kugira bishobore kuba.
CONNECT TO BUILD
UNIR POUR BÂTIR
MUHAGURUKE TWUBAKE
🦅