ITANGAZO RYA PEREZIDANSI YA GUVERINOMA Y’URWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO
NYAKUBAHWA PEREZIDA WA GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU
BUHUNGIRO, PADRI THOMAS NAHIMANA,
ASHINGIYE KU BUBASHA AHABWA NA CHARTE YA GUVERINOMA Y’U
RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO, YO KUWA 20/03/2018, CYANE MU
NGINGO ZA 13 KUGEZA KUYA 21,
ASHINGIYE KU ITEKA RYA PEREZIDA N° 001/2023 RYO KUWA 28/05/2023
RIGENA IMITERERE, UBUBASHA N’IMIKORERE BY’INZEGO
Z’UBUTEGETSI ZA GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU
BUHUNGIRO ;
ASHINGIYE KU BYEMEZO BY’INAMA Y’ABAMINISITIRI YATERANYE
KUWA 09/03/2025 IMAZE KUBISUZUMA NO KUBYEMEZA ;
AMAZE KUBIJYAHO INAMA NA MINISITIRI W’INTEBE;
YAVUGURUYE GUVERINOMA MU BURYO BUKURIKIRA :
INGINGO YA 1 : ISHYIRWAHO RYA CHEF D’ETAT MAJOR
W’INGABO Z’IGIHUGU :
LIEUTENANT GENERAL JACQUES KANYAMIBWA
CHEF D’ETAT MAJOR
INGINGO YA 2 : ISHYIRWAHO RYA MINISITIRI W’INTEBE
WUNGIRIJE :
BWANA JOSEPH NAHAYO
MINISITIRI W’INTEBE WUNGIRIJE,
AKABA NA MINISITIRI W’INGABO
INGINGO YA 3 : ISHYIRWAHO RY’ABAMINISITIRI
1. BWANA AARON NDAGIJIMANA
MINISITIRI MURI PERESIDENCE USHINZWE INAMA Z’ABAMINISITIRI
2. MADAME MARTHE NKUNDIYE
MINISITIRI W’UBUZIMA NO KWITA KUBABANA N’IHUNGABANA
3. MADAME ESTHER NAMUANGE INGABIRE
MINISITIRI W’UBUKERARUGENDO N’IKORANABUHANGA
4. MADAME AURORE GIRUBUNTU
MINISITIRI W’IMICUNGIRE Y’IMPANUKA N'IBIZA.
MU RUKIKO RWA RUBANDA HAKOZWE IVUGURURWA MU
BURYO BUKURIKIRA:
INGINGO YA 4 : ISHYIRWAHO RYA PEREZIDA W’URUKIKO
RWA RUBANDA:
BWANA ALOYS NANGIGAYE TWAHIRWA
PEREZIDA W’URUKIKO RWA RUBANDA
INGINGO YA 5 : ISHYIRWAHO RY’UMUSHINJACYAHA
MUKURU M’URUKIKO RWA RUBANDA:
BWANA THEOPHILE MUGABONEJO
UMUSHINJACYAHA MUKURU M’URUKIKO RWA RUBANDA
INGINGO YA 6 : MU NTEKO Y’ABADEPITE
1.MADAME CHANTAL NIYONSABA
UMUDEPITE MU KARERE KA GASABO
2.MADAME DEBORAH IYAMBONYE
UMUDEPITE MU KARERE KA RULINDO
3.BWANA FAUSTIN MUNYAKAZI
UMUDEPITE MU KARERE KA GICUMBI
4. BWANA JEAN-MARIE HAKIZAMUNGU
UMUDEPITE MU KARERE KA BUGESERA
5. MADAME JOSEPHINE NYIRAHABIMANA
UMUDEPITE MU KARERE KA MUHANGA
6. BWANA MARK NSENGUMUREMYI
UMUDEPITE MU KARERE KA GATSIBO
7. BWANA EMILE NAHIMANA
UMUDEPITE MU KARERE KA KAYONZA
8. BWANA IDDI SHABANI
UMUDEPITE MU KARERE KA RWAMAGANA
9. MADAME BRIDGET BARAKAGWIRA
UMUDEPITE MU KARERE KA NGOMA
INGINGO YA 7 : ISHYIRWAHO RY’IKIGO CY’IGIHUGU
CY’ISHORAMALI (RWANDA INVESTIMENT BOARD)
BWANA RAPHAEL HAKIZIMANA
DIRECTEUR GENERAL
INGINGO YA 8 : NYAKUBAHWA PADRI THOMAS NAHIMANA,
PEREZIDA WA GREX, NA NYAKUBAHWA MADAME MARINE
UWIMANA, MINISTRE W’INTEBE,
BATUMIYE RUBANDA MU MUHANGO WO KWAKIRA INSHINGANO MU
RUHAME KURI ABA BATEGETSI BASHYA, UZABERA KU ISINIJURU TV, KURI IKI CYUMWERU TALIKI YA 06/04/2025 ; SAA 18H00, KU
ISAHA YA PARIS NA KIGALI.
BIKOREWE I PARIS, KUWA 5/04/2025
MU IZINA RYA PEREZIDA WA GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU
BUHUNGIRO
MADAME CLAIRE MARIE URUSARO,
MINISTRE MURI PEREZIDANSI.