ITANGAZO RYA PEREZIDANSI YA GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO
Nyakubahwa President Padri Thomas NAHIMANA hamwe na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe Mme Marine UWIMANA
NYAKUBAHWA PEREZIDA WA GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO, PADRI THOMAS NAHIMANA, ASHINGIYE KU BUBASHA AHABWA NA CHARTE YA GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO, YO KUWA 20/03/2018, CYANE MU NGINGO ZA 13 KUGEZA KUYA 21, ASHINGIYE KU ITEKA RYA PEREZIDA N° 001/2023 RYO KUWA 28/05/2023 RIGENA IMITERERE, UBUBASHA N’IMIKORERE BY’INZEGO Z’UBUTEGETSI ZA GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO ; ASHINGIYE KU BYEMEZO BY’INAMA Y’ABAMINISITIRI YATERANYE KU ITARIKI YA 04/05/2025 IMAZE KUBISUZUMA NO KUBYEMEZA ; AMAZE KUBIJYAHO INAMA NA MINISITIRI W’INTEBE;
YAVUGURUYE INZEGO Z’UBUGETSI ZA GUVERINOMA MU BURYO BUKURIKIRA :
MU NTEKO Y’ABADEPITE HAKOZWE IVUGURURWA MU BURYO BUKURIKIRA:
INGINGO YA 1 : ISHYIRWAHO RYA PEREZIDA W’INTEKO Y’ABADEPITE:
BWANA JUSTIN SAFARI
PEREZIDA W‘ INTEKO Y’ABADEPITE
BWANA JUSTIN SAFARI
PEREZIDA W‘ INTEKO Y’ABADEPITE
INGINGO YA 2 : ISHYIRWAHO RY’ UMWANDITSI W’INTEKO Y’ABADEPITE:
MADAME MARIE MEDIATRICE INGABIRE
UMWANDITSI W’INTEKO Y’ABADEPITE
INGINGO YA 3 : ISHYIRWAHO RY’ABAMINISITIRI
1. BWANA FIACRE ENOCK
MINISITIRI W’UBUHINZI N’UBWOROZI
2. BWANA THARCISSE MUNYANKINDI
MINISITIRI WUNGIRIJE UW’INGABO Z’IGIHUGU (MINISTRE DELEGUE AU MINADEF)
3.BWANA AIMABLE MICO SIBOMANA
MINISITIRI W’UBUCURUZI, INGANDA N’UBUKORIKORI
4. PASTEUR BERNARD MULIGANDE
MINISITIRI USHINZWE GUTEZA IMBERE IYOBOKAMANA N’IMIKORANIRE MYIZA HAGATI YA LETA, AMADINI N’AMATORERO
MU RUKIKO RWA RUBANDA
INGINGO YA 4 : Madame UMURUTASATE MADINAH
UMUCAMANZA MU RUKIKO RWA RUBANDA.
INGINGO YA 5 : ISHYIRWAHO RY’UMUYOBOZI MU BIRO BYA PEREZIDA
COLONEL ANASTASE NTIBAGORORWA
MU BIRO BYA PEREZIDA USHINZWE IBYA GISILIKARI
(CHEF DU CABINET MILITAIRE DU PRESIDENT)
INGINGO YA 6 : NYAKUBAHWA PADRI THOMAS NAHIMANA, PEREZIDA WA GREX, NA NYAKUBAHWA MADAME MARINE UWIMANA, MINISITIRI W’INTEBE,
BATUMIYE RUBANDA MU MUHANGO WO KWAKIRA INSHINGANO MU RUHAME KURI ABA BATEGETSI BASHYA, UZABERA KU ISINIJURU TV , KU CYUMWERU TALIKI YA 18/05/2025 ; SAA TATU Z’UMUGOROBA(21H00), KU ISAHA YA PARIS NA KIGALI.
BIKOREWE I PARIS, KUWA 12 /05/2025
MU IZINA RYA PEREZIDA WA GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO
MADAME CLAIRE MARIE URUSARO,
MINISITIRI MURI PEREZIDANSI.