IJAMBO RYA MINISITIRI W’UBUTEGETSI BW’IGIHUGU N’AMAJYAMBERE YA KOMINE, MURI GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO KU MUNSI W’UBWIGENGE, 1 NYAKANGA 2025.

Jeanne Mukamurenzi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu n’amajyambere ya Komini GREX

Banyarwandakazi,Banyarwanda, Baturanyi namwe nshuti  z'u Rwanda, aho muri hose,  ndabasuhuje !

Mu kwizihiza umunsi mukuru w’ubwigenge bw’igihugu cyacu, umwaka ushize twazirikaniyehamwe, ku byishimo n’ibirori byawuranze tariki ya 1 Nyakanga 1962. Twibukiranyije impamvuzateye uwo munsi kubaho, n’abagize uruhare rukomeye kugira ngo intego yari igamijweigerweho. Twese tuzi ko abo bakurambere bacu bifuzaga : gusigasira ibyo baharaniye baturazenatwe tugakomeza uwo murage tukazawuraga n’abazadukomokaho, bityo buri munyarwandaakabaho mu bwigenge busesuye, buzira umwami wo kuramya, buzira shiku n’uburetwa, guhakwa no guhakirizwa, gutura amakoro n’amahoro ; ubwigenge buzira ubucakara aho buvabukagera, ari ubuturutse kubo dusangiye igihugu cyangwa abakoloni b’abanyamahanga.

Uko duteraniye hano twese, tuzi ko kugira ngo ibyo bigerweho habayeho ugushakan’ubwitange by’abo bakurambere bacu. Duhora tugaruka ku butwari bagize, ishyaka n’umurava, ubwitange, gushyira hamwe byabaranze muri ibyo bihe bitari biboroheye, ndetse twe twemezabidasubirwaho ko arizo ntwari z’amateka zadusigiye umurage mwiza kandi w’ingirakamaro mu mibereho ikwiriye umuntu nyamuntu, w’umunyarwanda. Duhora tugaruka kuri kidobya yajekurogoya uwo mudendezo kuva tariki ya 01 /10/ 1990 kugeza magingo aya iyo migambi myizay’abakurambere bacu ikaba yaraburijwemo, maze abanyarwanda basubizwa mu bucakaraburenze ubwo binubiye bakabwigararanzura nk’ubufindo.

 

Banyarwandakazi banyarwanda, duhora tubabona murira, mutakamba babahohoteye,babiciye, babasenyeye, babaranduriye imyaka, baboneshereje ku bushake, babasaba imisoro irengejeubushobozi bwanyu ndetse ntibatinya no kubashishagura ku manywa na nijoro.

Tubona babahatira kwifata uko mutari kugira ngo mugaragarize abababona cyanecyane abanyamahanga ko mumeze neza ndetse ko mwanateye imbere cyane rwose, muri byose.

Tubona buri munsi ukuntu babacisha bugufi, bamwe bakabambura ubumuntu babitainterahamwe, n’abagizi ba nabi.

Tubona ubushake mufite bwo kuba namwe mwavuga icyo mutekereza ariko tuzi ko ubwobababatera bwabahahamuye ku buryo benshi muri mwe bavirirana mu nda, kubera gushirirwa.

Nyamara ibyo mutwongorera twiherereye, bishimangira ko mwagatoye ndetse ko n’ubucakarabubageze habi, mukaba namwe muburambiwe ariko inzira yo kubwigobotora ikaba ikomejekutubera ingorabahizi twese, kubera igitugu kirenze, ubucakura n’amacabiranya bya FPR Inkotanyi muzi. Gusa twese twakwishimira intambwe imaze kugerwaho muri uru rugendo rwokwigobotora iyi ngoyi FPR imaze imyaka irenga 30 itubohesheje.

Banyarwandakazi,Banyarwanda,burya gushaka niko gushobora. None se muri mwe ni bangahebatifuza ko ubu buhake twasubijwemo bwahagarara ? 

Ni nde utarambiwe iri sumbwe ry’uyu mutwe w’iterabwoba ngo ni FPR inkotanyi?Ni ndeudakeneye kubaho yisanzuye, adahozwa ku nkeke n’abashumba bayo yishyiriraho ngobaturagire bunyamaswa ?

Ninde utarambiwe uyu murage mubi wo kwishyira hejuru no kwikuza twasigiwe n’abatubwiragako « Urwanda rudaterwa ko rutera », none uwitwa umunyarwanda akaba yarahindutsenk’umuhigo abatuye akarere bagomba guhigira hasi kubura hejuru ?

Ni nde muri mwe utabona icyuho mu bitwa ko bayobora igihugu aho buri muntu wiyumva ko arimu nda y’ingoma iriho, yikorera icyo yishakiye, avuga icyo yishakiye n’amategeko ahariakayarengaho nkana kandi ntakurikiranwe ? 

Kuba ibyo byose tubibona, nukuvuga ko benshi mwarangije gucana ku maso aribyotwabashishikarizaga cyane mu myaka yashize. Iyi ni intambwe ikomeye twese twateye, yo kubaburi wese yiyumvamo ko hari ibitagenda kandi ko ari ngombwa ko bihinduka ari byo aho kugirango biduhindure, bikomeze no kuduhindanya. Niko n’abakurambere bacu babigenje. Babanjegutahura ko ubucakara atari umurage, basanga ko ababacakazaga atari ibimanuka byavuye mu ijuru, batahura ko abana babo bavukaga nk’abandi ko nta mbuto bazaga bapfumbatiye zemezagako ari bo bavukira gutegeka no gukandamiza abandi. 

Bari baratahuye ko n’abakoloni bari baraje kuvoma ubukungu Imana yari yaratwihereye, maze bifuza kubwigengaho ubwabo.

Bamaze gutahura ibyo byose no kurambirwa ubwo buzima bubi, barabyanze maze baratangirabiremamo ubutwari bwo gutangiza urugamba rwo kwigobotora iyo ngoyi yari ibaboshye.

Ubwo butwari, nibwo namwe tubona mufite uyu munsi. Ubutwari bwanyu buragaragara ndetsetwakwemeza tudashidikanya ko natwe aho tugeze ubu turi hafi kwizihiza umunsi mukuru uzabaandi mateka ashimishije cyane kurusha aya twibuka none. Ubutwari bwanyu burikugararagariramu majwi yanyu agenda yiyongera mutubwira ko mushyigikiye Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro (GREX), hamwe na Perezida wayo Nyakubahwa Padiri Thomas Nahimana. Mwakomeje gushyigikira guverinoma yanyu koko ntimwahwemye kwitabiraimihamagaro yose yabakanguririraga kuyishyigikira. Ibyo iyo guverinoma imaze kugerahomwibonera n’ibindi wenda twe nk’abayigize tugira ibanga kubera urugamba turiho, byinshitubikesha ubwitange bwanyu.

 

Banyarwandakazi, banyarwanda, ubwitange bwanyu ni indashyikirwa. Muri ibi bihe urugambaturiho rugeze mu mahina, ni igihe cyo kongerera GREX yacu imbaraga n’ubushobozi kugira ngonatwe tugere ku insinzi twifuza. Insinzi twifuza ni iyo gutuma mwisanzura, mukishyira mukizamu gihugu cyacu. Insinzi twifuza, ni izatuma mwe ubwanyu mugira uburenganzira bwokwishyiriraho abayobozi mwihitiyemo nta gitutu kibariho cyo kubatorera no kubahatagutora uwo mudashaka.

Insinzi twifuza, ni izatuma dushyiraho inzego z’ubuyobozi zibanogeye kandizikurikiza amategeko igihugu cyacu kigenderaho.

Insinzi twifuza ni izakuraho ubwiganze bw’agatsiko cyangwa itsinda rishobora kwibwira ko riruta abandi, kuko twese tugomba kureshya imbere y’amategeko.

Insinzi twifuza ni izashishikariza ababyeyi kubyara, guheka no kurerera igihugu ahokubyara abazakurwamo ingingo zo kugurisha abanyamahanga cyangwa abo kohera mu ntambaraz’urudaca.

Isinzi twifuza ni izageza amajyambere mu makomine yose y,u Rwanda.

Insinzi twifuza, ni iyemerera buri munyarwanda ubishaka kuba mu gihugu cye no kugisaziramomu cyimbo cyo kuzerera amahanga witwa impunzi.

Insinzi tunyotewe ni izatuma tubana neza n’abaturanyi, tugahahirana mu bwumvikanekandi twisanzuye, nta rwikekwe nk’ururiho muri iki gihe.

Ngaho rero banyarwandakazi, banyarwanda, mukomeze mushyigikire   Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro GREX maze twese hamwe dukomeze turwane uru rugamba rwokwibohora. Iminsi iri imbere n’ubwo ikiduteye amatsiko, iduhishiye byinshi byiza tuzageraho ariuko dufatanyije tunafatana mu mugongo. Ntihagire usiga undi, twese tugendere hamwe, twungeubumwe, twirinde kujorana no gusenyana, ahubwo dukosorane twuzuzanya tugamije gusenyeraumugozi umwe kuko twese turangamiye intego imwe yo kwigenga, tukishyira tukizana mu gihugu cyacu.

                 Mwese mwese rero mugire isabukuru nziza y’ubwigenge.

                                     Murakarama!!!



Jeanne Mukamurenzi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu n’amajyambere ya Komini

 GREX

Next
Next

ITANGAZO RYA PEREZIDANSI YA GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO