IJAMBO RYA MINISITIRI W’UBUTEGETSI BW’IGIHUGUN’AMAJYAMBERE YA KOMINE, MURI GREX, KU MUNSI WAKAMARAMPAKA. Ku ya 25/09/2025
Kuva aho Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro (GREX) ifatiye icyemezo cyo kwibuka no kwizihiza umunsi mukuru waranze amatekay’igihugu cyacu wiswe KAMARAMPAKA, twagerageje gusobanura amavu n’amavuko y’uwo munsi n’ibyiza wagejeje ku banyarwanda.Ntiduhwema no kwifashisha buri gihe n’inzobere z’abanyamateka kugira ngo bayadusobanurire bihagije, ari yo mpamvu tunashishikariza buri giheababishoboye bose kwisomera ibitabo byiza by’amateka abo banyamateka banditse ubwabo. Mu by’ukuri twizihiza uyu munsi tuzirikana cyane kubari kubyiruka ndetse no ku bazavuka twe tutakiriho, kuko nibo bashinzwe gusigasira aya mateka nk‘uko natwe tubikora ubu, kugira ngo atazibagirana mu muryango nyarwanda.
Dukunze kugaruka cyane ku byiza uyu munsi wari wagejeje ku baturage b’abanyarwanda na kidobya yaje kurogoya ibyo byiza kuva tariki ya1/10.1990. Ntawe ugishidikanya ko ubwami bwihishe inyuma ya Repubulika bwagaruwe mu Rwanda n’umutwe wa FPR inkotanyi yatuzaniyen’umwami rubanda nyamwinshi ihatirwa gusingiza no kuramya.Twagarutse kenshi ku ikandamizwa ry’abaturage rimaze gushinga imizi ku buryo akarengane gakorerwa abanyarwanda n’isi yagafashe nk’ibisanzwe. Kwishyira ukizana ntibikiri ibyabo, kuburabuzwa no kubuzwa amahwemo ntacyo bitwaye kuri bo, uburenganzira bwa muntu ntibubareba nk’aho bo atari abantu.
Banyarwandakazi banyarwanda, ntacyo tubigisha ku byerekeye imitegekere y’igihugu cyacu n’impinduka zazanywe n’uyu mutwe w’iterabwoba. Gusa turahamya tudashidikanya ko twongeye kugira amahirwe yo kuba twakora andi matora mu bwisanzure ahagarikiwe na l’ONU maze hakaba indi kamarampaka yo kwemeza niba dushaka ko uyu mutwe wa FPR ukomeza kutuyoborera igihugu n’abagituye , turemeza ko igisubizo kitajya kure y’icyatanzwe tariki ya 25/09/1961.Mwahita muyisezerera izuba riva kandi nta n’umwe byatungura nk’uko byabaye muri icyo gihe, kuko ntawe utazi ko imiyoborere iriho muri iki gihe abaturage bayirambiwe. Ni nabwo bwoba abayobozi b’Urwanda bahorana, kuko nabo ubwabo bazi neza komutishimiye uburyo bwa kinyamaswa babayoboyemo. Ni nayo ntandaro y’iterabwoba babahozaho rituma mutagira agahenge, bakabahoza ku nkeke zo gutekereza kubaho no kuramuka, mukabaho mumeze nka ka kanyoni karitse ku nzira tubwirwa mu migani n’abakurambere.
Icyakora dukurikije uburyo amahanga yadutereranye mu bibazo byacu, ntabwo twakwihandagaza tuvuga ko hari umukiro tuyatezeho. Niyo mpamvu tutazigera turota na rimwe ko hari icyo azatumarira hamwe na Loni yabo. Yewe n’iyo bari bahagarariye icyo gihe twibuka none, abanyamateka batubwira ko Loni yari ku ruhande rw’abari bashyigikiye ko ubwami bukomeza kuganza mu gihugu cyacu.
Gusa rubanda nyamwinshi yari irambiwe ikandamizwa, niyo yahisemo gutora uruhande ruyinogeye kugira ngo irebe ko yagira agahenge. Kandi koko abanyarwanda bamaze kwitorera Repubulika, imibereho yabo yarahindutse, abana babo nabo bajya mu mashuri, ibyo gutura amakoro n’amahoro , shiku n’uburetwa birahagarara , banga ubwami n’ibirango byabwo bitaga Kalinga n’ibyo yatamirizwaga biteye ishozi twese tuzi.
Banyarwandakazi banyarwanda, izo mbaraga, ubwo bushake n’uwomurava byaranze abakurambere bacu, ntaho byagiye, bidutembera mumaraso no mu misokoro. Niyo mpamvu buri wese ategerezwa kwiyumvira no kumva ko impinduka ituganisha aheza twifuza, ntawe uzayituzanira kumeza. Tugomba kuyiharanira, buri wese akurikije imbaraga n’ubushobozi afite. Ntibikwiye ko dukomeza kurebera akarengane gakorerwa umwe muri twengo twigire ba Ntibindeba. Ntibyumvikana ko dukomeza kwemera gucishwa bugufi no gusuzugurwank’uko byakomeje gukorwa kuva aho FPR ifatiye ubutegetsi. Ntabwo tugomba kwemera ko umunyarwanda agirwa igicibwa n’umuntuw’umwicanyi ruharwa kubera ibyaha bya bamwe muri twe batandukiriye bagakora amabi.
Ntitugomba kwemera yuko agatsiko k’indobanure z’abavantara gakomeza kutwangiriza umuryango nyarwanda n’ahazaza h’igihugu cyacu, mu kutuvangura no kudusumbanya mu cyimbo cyo kutwunga no gusana imitima yacu yashenguwe nako. Ntibikwiye ko dukomeza guhebera urwaje ngo dukomeze kurebera benewacu baborera mu magereza dutegereje ko umunsi wacu natwe ugera ngo tubasangeyo.
Twaba dutengushye abakurambere bacu dukomeje kwemera gukandamizwa no gucakarazwa n’aka gatsiko kigize intakoreka iwacu no mu kareredutuyemo.
Dukwiye gushira amanga tukigomeka ku gatsiko gashaka gukomeza kuduha akato kitwaje jenoside kateguye ubwako kakayishyira mu bikorwakagamije kugera ku butegetsi abakurambere bako bari bafite nyuma y’aho rubanda nyamwinshi yarambiwe maze ikabubambura binyuze muri iyi Kamarampaka twizihiza none. Dukwiye guha agaciro ku bubi cyangwa bwiza ibyiza Kamarampaka yo mu w’1961 yari yagejeje ku bakurambere bacu ku bwacu, impirimbanyi twibuka none zikabiharanira zikunganirwa na rubanda nyamwinshi yari inyotewe kubaho mu bwisanzure busesuye. Niyo mpamvu muri guverinoma y’Urwanda ikorera mu buhungiro dukomeje gushyira imbere abaturage tukaba twemera ko aribo batanga icyerekezo cy’uko igihugu kigomba kuyoborwa, nibo baza ku isonga mu miyoborere yacyo, isonga riciye ukubiri n’iryo tuganurirwa buri munsi n’inkomashyi za FPR inkotanyi.
Mu kwimenyereza ihame ryo kumenya akamaro n’agaciro by’umuturage, twe twahisemo kubegera mu makomini batuyemo. Tuzi kandi twemera ko komini ariyo shingiro ry’amajyambere. Mukomeze rero mukurikire ikiganiro tubagezaho cyitwa « iwacu muri komini» munagishishikarize n’abandi. Muri iki kiganiro, tubibutsa amakomini muvukamo, FPR yahindaguye ishaka kutuzimiza. Tubabwira gakondo yanyu nyakuri aho buri wese akomoka, tubakumbuza uko abaturage bari babayeho n’ibikorwa byahakorerwaga kandi byari bifitiye buri wese akamaro.
Banyarwandakazi banyarwanda, ukuri ku byabaye iwacu nimwe mukuzi, ntabwo ari FPR izatwandikira amateka twe twabayemo. Tuzi uko yaje, uko yageze ku butegetsi n’uko yakomeje kutuyoboresha inkoni n’iterabwoba ryinshi kugeza magingo aya. Amaraso y’abacu nayo aratabaza, buri wese afite inkomanga ku mutima z’abe yabuze atashyinguye mu cyubahiro, hamwe nabo, twese dukeneye ubutabera.
Ntabwo tuzabana mu mahoro mu gihe buri wese atariyumvisha ko amaraso yacu asa ko yose afite agaciro kandi ko tugomba kubana mu bwubahane. Nta byiciro by’ubudehe twifuza mu gihugu cyacu, buri wese yahamagariwe kuzamuka no gutera imbere kandi twese tubashije kureshya byatuma twese tugira umutuzo tukibera muri Paradizo twiherewe n’Imana tutabanje kuyibisaba. Inkotanyi zimitse itonesha kuri bamwe abasigaye bagakandamizwa, ubu guhangana nazo tukazihangara tukazitumura nibyo dukwiye kwibandaho muri iki gihe. Nta burenganzira dufite bwo kwibeshya umwanzi, ngo dutangire twirwanye.
Iyi nkubiri yatangiye mu minsi ishize yibasiye abagize Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro (GREX) n’umukuru wayo, Nyakubahwa Padri Nahimana Thomas, nta kindi igamije uretse gutinza no kuyobya urugamba twatangiye. Umuntu wese wihandagaza akazana amacakubiri muri mwe, umuntu ushaka ko mureka kunga ubumwe ngo mutahirize umugozi umwe, umuntu ushishikajwe no guhima GREX ngo arababuza kuyishyigikira, namwe ubwanyu mushobora gutahura uwo akorera. Inkunga tubasaba, muyidutera ku bushake kubera ko muzi namwe icyo mugamije kandi namwe mukaba mudufitiye icyizere nk’ababarangaje imbere. Twishimiye rero ko mukomeje kudutera imbaraga, mukaba mukomeje kutwandikira mutubwira ko mudushyigikiye. Natwe rero intego ni ugukora kugira ngo tutabatenguha.
Ibyo tumaze kugeraho tubikesha inkunga yanyuhamwe n’imbaraga mudutiza. Ntimurangare rero ngo mute igihe cyanyu mu bidafite akamaro. Ntimuhuge dore ibintu biragenda bihinduka kandi ku buryo bwihuse. Mukurikirane mufate ingamba zikwiye mukurikije aho namwe mubona igihugu gihagaze nonaha. Mumenye amakuru y’imvaho ku ntambara ibera mu baturanyi. Nimwe muzi abana banyu baguyeyo n’abakiriyo ntimuzi niba nabo bazagaruka. Mugire uruhare mu bikorwa GREX ibahamagarira kugira ngo urugamba twatangiye rurusheho kwihuta maze dufatanye igihugu cyacu tukivane mu maboko y’aba bagizi ba nabi. Nitubigeraho, tuzaba duhesheje ishema abakurambere bacu badusigiye uyu munsi nk’umurage wo kwirwanaho no kwanga agasuzuguro.
Mbifurije rero umunsi mwiza wa Kamarampaka.
Ms. Jeanne Mukamurenzi Minister of Interior and Communal Development